spot_img

Uyu mugabo yagurishije ibye byose aziko bagiye kumujyana Canada yisanga mu gihugu baturanye cyo muri afurika.

- Advertisement -

Abanyafrika benshi usanga baba bafite inzozi zo kuzasohoka mu bihugu byabo bakajya kwibera mu mahanga ariko cyane cyane benshi baba barota mu burayi na Amerika ndetse bakabikora batitaye kubyo bizabatwara.

Ninako byagendekeye kuri uyu mugabo wo muri Nigeria, uyu wari usanzwe ari umukanishi yahuye n’uruva gusenya ubwo bamwizezaga kumufasha kugera muri canada ndetse bakamubwira ko azaba anafite ibyangombwa byose bimwemerera kubayo.
Byose bijya gutangira uyu mugabo ngo yashutswe nuwahoze ari inshuti wamwandikiye kuri Facebook akamubwira ko asigaye yibera muri canada bityo nawe niba abishaka yamufasha kugera muri Canada akamusangayo. Uyu mugabo akimara kubyumva ntiyigeze anazuyaza na gato ahubwo yakoze ibyo bamusabye bityo agurisha imodoka ze ebyiri yishyura ibihumbi 3000 by’amadolari ya Canada angana n’amafaranga y’u rwanda miliyoni zikabakaba 3. uyu yahise yerekeza muri Cote d’Ivoire kuko bari bamubwiye ko ariho aza gukorera ikizamini cy’ikiganiro (interview) kimwerekeza mu gihugu cy’inzozi cya Canada.

- Advertisement -

Icyakora uyu yatunguwe no kugera muri Cote d’ivoire agasanga inshuti ye yaramutekeye umutwe ndetse akaza kwisanga gahunda yo kujya muri Canada ari baringa. Uyu ngo yamenyeko yatekewe umutwe ubwo yageraga muri Cote d’ivoire inshuti ye yamubeshyaga ko iri muri Canada akabona ije kumusura, yamenyeko ibyo yari yiteze bishobora kuba ari baringa.

Iyo nshuti ye yamubwiye ko mu by’ukuri nta rugendo rwa Canada ruhari ahubwo yamuzanye muri Cote d’ivoire kuko hari amahirwe menshi y’akazi, bityo ngo yagira ngo bafatanye gukora umushinga iyo nshuti ye yari yaratangiye muri Cote d’ivoire aho kuba muri Canada. Uyu yagarutse iwabo muri Nigeria yikoreye amaboko ndetse ahurwa burundu kuzongera gutekereza kujya mu mahanga ari nako akangurira urubyiruko kwicara hamwe rugakora aho guhora batekereza burigihe ko bazakira aruko bagiye mu mahanga.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles