spot_img

Uyu mugabo yaremeye yimuka mu nzu yabagamo ahunga abana bahoraga bamuzanira imibare ngo abasobbanurire kandi nawe atayizi.

- Advertisement -

Burya rero abana ntimukabarenganye, iyo akubonye uri mukuru aba azi neza ko ibintu byose ubizi, nyamara hari igihe ibyo yiga mu ishuri wowe uba utaranabigezeho wiga. Uyu nawe niko byamugendeye.

Uyu mugabo wo muri nigeria yagaragaye ku mbuga za internet abwira abantu ibyamubayeho, uyu yaremeye yimuka ahantu yakodeshaga ahunga abana b’umuturanyi we bahoraga bazana umukoro w’imibare n’ubugenge (physique) ngo abasobanurire ndetse anabafashe kubikosora.
Uyu ngo byatumye ahunga kuko ngo bitewe nuko bari barumvise amakuru ko yize isomo rya fizike (physique) muri kaminuza bityo bahise bumvako ari umuntu uri mu mwanya mwiza wo kubasobanurira iryo somo rikunze kunanira benshi.

- Advertisement -

Umugabo ati: “kimwe mu bitumye nimuka aha hantu ni abana b’umuturanyi, bakimara kumva ko nize fizike kuva ubwo batangiye kunzanira imibare na fizike ngo mbasobanurire ndetse mbafashe no gukosora imikoro yo ku ishuri.

Abumvise inkuru baramusetse karahava ariko kandi banamugira inama. Icyakora benshi bahuriye ku kuba yarakoze amakosa akimuka babifata nko kwihunza inshingano yagakwiye kuba akorera igihugu. Bamubwiye ko gusobanurira abo bana nk’umuntu wize ibyo bintu muri kaminuza ari umusanzu ukomeye buri mugabo wese yakabaye atanga ku gihugu cye, kuko gusobanurira abana nta gihombo na kimwe kibirimo.

- Advertisement -

Ese wowe wakwitwara ute muriki kibazo?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles