Uyu mugore amaze gushakana n’abagabo 9 mu myaka 14, inkuru ye iteye agahinda.

Jedidah yababajwe birambuye uburyo yashakanye n’abagabo icyenda mu gihe cy’imyaka cumi n’ine, bose baramutaye kubera kutabyara.

Jedidah avuga ko yaretse ishuri akiri muto bitewe no kubura amafaranga, maze ahita abona akazi ko kuba umukozi wo mu rugo, aho yahuriye akanashyingiranwa n’umugabo we wa mbere.

Nyuma y’umwaka umwe abana n’umugabo we wa mbere baje gutandukana kubera ikibazo cyo kutabyara yari afite.

Nyuma yo gutandukana yaje gushaka umugabo wa kabiri, uwa gatatu, uwa kane, uwa gatanu, uwa gatandatu, uwa karindwi, uwo munani, ndetse n’uwa cyenda, bose baratandukana kubera cya ikibazo cy’urubyaro.

Avuga ko yasuye ibitaro byinshi kandi ko ibizamini byose bamukoreye byazaga ari bimwe, bivuga inkuru mbi.

Uyu mudamu ntago yigeze yibaruka umwana we bwite, akenshi bikamutera amarira ndetse n’agahinda gakabije.

Jedidah yasuye amatorero atatu kubera ko yifuza cyane kubyara umwana we, kandi igihe cyose asobanuriye abapasitori ibyamubayeho, bamusaba ko yararana nabo yizeye ko azamuha umugisha, ariko ibi ntibyigeze bikora.

Yemera ko yicuza byose kandi yiyemeje gukomeza kutarongora kugeza igihe Imana izamurambikaho ibiganza.

[kwamamaza]

Yasabye kandi abandi babyeyi kwishima no gushimira Imana igihe cyose babonye abana babo kuko aribyo byishimo byonyine ashaka.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*