spot_img

Uyu mugore umaze imyaka 20 asambana n‘idayimoni yatanze ubuhamya bwe abantu barakangarana.

- Advertisement -

Burya abantu babaho ubuzima butandukanye, ariko hari bamwe usanga batinyuka ibyo isi hafi ya yose itinya. Uyu mugore yatanze ubuhamya bw’ukuntu yamaze imyaka irenga 20 asambana n’imyuka mibi abantu bakuka umutima.

Yitwa Paola Florez akomoka muri Colombia, avuga ko umubano we n’amadayimoni watangiye akiri umwana muto kuva ubwo iyo myuka ikajya imusura buri joro uko agiye kuryama. Bijya gutangira uyu ngo yabaga aryama akumva iyo myuka iraje abanza kujya agira ubwoba ariko yaje kubimenyera ndetse akundana nuwo mudayimoni.
Yagize ati: “nari ndyamye umunsi umwe, numva ikiganza kiri kunkorakora guhera kubirenge kirazamuka kugera mu gituza. Nabanje kugira ngo n’umuntu nafungiranye mu cyumba ariko nza gusanga na muntu uhari ahubwo ari imyuka atari umuntu wa nyawe usanzwe, icyo gihe byari biteye ubwoba nange nabaye nkuhahamutse

- Advertisement -

Icyakora kuva icyo gihe yagiye aza buri munsi tugasambana nageze mwiyumvamo cyane ndetse ndamukunda mufata nk’umukunzi mu myaka igera kuri 20 yose, gusa naje kumureka umunsi umwe ubwo yanyerekaga isura ye nkabona ari kibi cyane. Igisura cye cyari gikanganye ndetse ari kibi cyane ari kinini numva ngize ubwoba bwinshi ndetse numva ndacyanze, kuko cyanteye ubwoba cyane. Umwe mu baganga bibyo mu mutwe wita kuri uyu mugore avuga ikibazo cya Paola ko atari rusange kidakunda kubaho ariko ko we atari ubwa mbere yumvise abantu baryamana n’amadayimoni.

Abumvise ubuhamya bwe bamwe bagize ubwoba abandi bavuga uwo mugore akorana na shitani byeruye ndetse ko yabanye nayo imyaka 20 yose. Gusa abandi bavuga ko ashobora kuba ari umuntu usanzwe wamuteraga mu nzu akamusambanya undi nawe akagira ngo koko ni umudayimoni kandi ataribyo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles