spot_img

Uyu mugore wagerageje gufungura urugi rw’indege iri mu kirere avuga ko ari yesu wabimutegetse.

- Advertisement -

Uyu mugenzi benshi bibaza ko yafashwe n’ibisazi yafatiwe mu ndege ya south west airlines agerageza gufungura umuryango w’indege kandi mu kirere cya kure, sibyo gusa uwo mugore yaje no kuruma undi mugenzi we ku itako ariko nyuma ubwo yafatwaga yaje gutangaza ko yesu ariwe wamutegetse gufungura uwo rwo rugi rusohoka hanze rw’indege.

Kuwa gatandatu ubwo indege yavaga Houston yerekeza Columbus hose ho muri leta zunze ubumwe za America, byaje kurangira iyi ndege imanuwe ku butaka igitaraganya. Ibi byabaye ubwo umugore witwa Elom agbegninou w’imyaka 34 yatangiye kugira umujinya ukomeye avuga ko abakozi bo mu ndege bamubujije gutambuka ngo yerekeze aho ashaka kujya.

- Advertisement -

Ubwo undi mugenzi yazaga gutabara ngo ahoshe amahane yuwo mugore, yahise ahindukira aruma uwo mugenzi ndetse aramukomeretsa. Kuri uyu gatatu uyu mugore yagejejwe mu rukiko ariko abamwunganira bavuga ko adakwiye kuburana bitewe nuko afite ibibazo byo mu mutwe nkuko zimwe mu mpapuro zibyerekana.

- Advertisement -

Byose bijya kuba byatangiye agbegninou ajya mu cyumba inyuma mu ndege maze atangira kwitegereza ku muryango usohoka w’indege, umukozi wo mu ndege yamusabye kujya mu rwiherero cyangwa se agasubira kwicara nk’abandi. uyu mugore ngo yahise abaza niba bamwemerera kureba hanze ariko baramwangira. Bimaze kugenda uko uwo mugore yasunitse abamwitambitse kugeza ageze kumuryango atangira gufungura urugi kandi indege yarimaze gufata ikirere.

Bamaze kumufata ngo adafungura umuryango yahise atangira gukubita umutwe hasi avuga ko yesu yamutegetse gufata indege ijya Ohio ndetse anamutegeka ko nagera mu kirere aza gufungura umuryango w’indege.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles