spot_img

Uyu mugore yakoze ibidasanzwe ategura ibirori byo kwishimira gatanya n’umugabo we. Kuki kubaka urugo bisigaye ari umutwaro ukomeye?

- Advertisement -

Uyu mugore ukiri na muto cyane, aherutse gukoresha ikirori kidasanzwe cyo kwishimira ugutandukana kwe n’umugabo babanaga, icyo yise divorce party. Ni ikirori cyari gikomeye cyane ku buryo habayeho n’igikorwa cyo gukata umugati (cake).

Yitwa Ilma Amin w’imyaka 28, asanzwe atuye mu mujyi wa Londres mu bwongereza. Uyu mu kwezi kwa gatanu nibwo yasoje neza neza ikirego cyo kwaka gatanya n’umugabo we bari bamaranye imyaka 3, uyu ntibyarangiriye aho kuko nyuma yaje gutegura ikirori gikomeye yatumiyemo inshuti ze zikabakaba 30 za hafi maze barishima kurwego rukomeye.

- Advertisement -
Uyu mugore avuga ko ubu yishimiye ko yasubiranye ubwigenge yahoranye.

Yakomeje avuga ko kandi bitewe n’imiterere ye, igihe cyose yashakira umugabo adashobora kumubura ndetse ko abantu bari bumiwe ubwo bumvaga ngo yashatse umugabo. Mu kirori yateguye hari harimo umugati munini cyane wari wanditseho ngo “ubu ndi silibateri muburyo bwemewe n’amategeko” yakomeje kandi yandikaho ngo ubu ndi silibateri kandi ndabyishimiye cyane. Uretse uwo mugati kandi uyu yari yateguye n’abari bamugaragiye nka kwakundi bamugaragiye ajya gushyingirwa.

Nyamara uyu mugore nubwo yishimiraga ko atandukanye n’umugabo we, yararenze avuga ko bitarangiriye aho, ahubwo ko akeneye gushaka undi mugabo, ndetse asigara abaza kuwiteguye kuba umugabo we ukurikira. Uyu mugore kandi ngo kuba yarashakanye n’umugabo we badakoze ubukwe bitewe na Covid19 ngo biri mubyamubabazaga, bityo ahitamo gutandukana nawe ngo azashake undi bakore ubukwe nkuko abishaka.

- Advertisement -
yambaye impeta ya feza yanditseho ikimenyetso (ku ifoto): ‘yavuzeko Byerekana ko atarangije’.

Ari nka we wamugira iyihe nama?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles