spot_img

Uyu mukinnyi ushaje kurusha abandi ku isi yamaze kubona ikipe nshya iburayi.

- Advertisement -

Uyu mugabo w’imyaka 55 witwa Kazu Miura asanzwe ari rutahizamu, yamaze igihe kinini akinira ikipe y’igihugu y’Ubuyapani ariko akaba atangaje kuko yatangiye gukina umupira w’amaguru ku rwego rw’ababigize umwuga mu mwaka wa 1986 ubwo yasinyiraga ikipe ya Santos muri Brazil.

Kuva ubwo uyu mugabo utangaje amaze gukinira amakipe 14 ariko hariyo yamazemo igihe kinini kurusha izindi ariyo Yokohama Fc y’iwabo muri Japan kuko yayikiniye imyaka 17 muri 36 amaze akina umupira. Amakuru dukesha Nikkan Sport avuga ko uyu mugabo ukuze kurusha abandi bakinnyi bagikina ku isi, ubu yamaze kubona ikipe nshya muri Portugal mu kiciro cya kabiri yitwa Oliveirense.

- Advertisement -

Icyakora kuba yasinye muriyi kipe ntibyatangaje benshi kuko abaherwe bayifite mu maboko ari nabo bafite ikipe ya Yokohama FC twavugaga uyu mugabo yamazemo imyaka 17. Uyu mugabo Miura watangiye gukina abakinnyi barimo nka Lionel Messi bataravuka yagaragaye ku kibuga cy’indege yerekeza muri Portugal kugira ngo arangizanye n’ikipe ye nshya.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 1992 uyu mugabo yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane wa aziya atsinze kabuhariwe w’umwongereza Gary Lineker. Ibyo byatumye agurwa ku ntizanyo n’ikipe ya Genoa mu Butaliyani ariko nyuma aza kugurwa muburyo bwa burundu n’ikipe ya Dinamo Zagreb yo muri Croatia maze nyuma aza gusubira iwabo mu Buyapani mu 1999 mu ikipe ya Kyoto Sanga.

Muri rusange uyu amaze gukinira amakipe 14 ndetse iyi agiyemo ikaba ari iya 15, ariko kandi abantu bose bakaba bategereje igihe azasoreza gukina umupira kuko aribwo bwa mbere bibayeho ko umuntu ufite imyaka nkiye aba agikina ku rwego rw’ababigize umwuga.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles