Uyu munyeshuri yishe mugenzi we bapfuye ubugari.

Ntabwo biba byoroshye iyo bigeze kucyo kurya police mu gace ka Kakamega muri Kenya, yataye muri yombi umwana w’imyaka 14, akekwaho kwica mugenzi we biganaga bapfuye ubugali.

Bivugwa ko uyu mwana w’imyaka 14 usanzwe wiga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu, yishe uwo mugenzi we, maze umurambo akawuta mu mugezi muri ako gace ka Kakamega. Uyu mwana wishwe ngo yari afite imyaka 10 gusa, akaba yarishwe ubwo yari aragiye amatungo y’iwabo, maze uwo mugenzi we basanzwe bigana akaza kumusagarira.

Aba bana usibye kuba biganaga basanzwe ari n’abaturanyi. Bivugwa ko uyu mwana w’imyaka 14 ubwo yari avuye ku ishuri yakiriye inkuru mbi, ubwo bamubwiraga ko ibiryo yari kurya byariwe n’umwana wo mubaturanyi. Ntibyatinze kuko uyu waruvuye ku ishuri yahise ajya guhiga uwavuzwe ko yamuririye ibiryo maze ahita amukubita ikintu mu mutwe, undi ahita apfa ako kanya sibyo gusa kuko yahise ajugunya umurambo mu mugezi uri hafi aho.

[kwamamaza]

Uyu mwana asubiye ku ishuri umutima waranze, maze abwira umwe mu barimu bamwigisha ko yishe umuntu, ndetse akaba ari umwe mubo biganaga. Akimara gutangaza ayo makuru yahise ajjyana abayobozi aho yakoreye icyaha ndetse na wa murambo bawusanga ukiri hafi aho mumazi. Police yahise ifata umurambo ujyanwa gukorerwa iperereza kwa muganga.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*