Yitwa Ajbo Danny, akaba ari umunya Nigeria w’icyamamare cyane kuri twitter (X) uyu yavugishije benshi ariko bituma bamwe basigara bamwita injiji abandi baramutuka, nyuma yaho we ubwe yatangaje ko ubuzima bwiza afite ndetse n’ubukire ntawundi abukesha uretse we ubwe wenyine.
Byose bitangira muri video imwe igaragaza uyu musore ari mu modoka kuruhande hari umugore ari kumubaza icyo Imana imumariye mu buzima bwe bwa buri munsi.
Uyu mugore yigaramye imyaka ndetse yerekana ko kuva yabaho atarabona icyo Imana imumariye mu buzima bwe. Ati: “ni iki wanyerekana nk’ikimenyetso cyerekana ubufasha bw’Imana kuri njye. Nigiki kimwe byibuze wanyemeza Imana yakoze kuri njye? Niba uvuga ko Imana yamfashije cyangwa harabo yafashije, kuki idafasha abo bari ku mihanda bishwe n’ubukene batagira icyo kurya batagira aho baba?”
Danny we ku giti cye, avuga ko yakoze cyane akagera kuri byinshi, rero abantu badakwiye gufata umuhate we ngo bawitirire Imana kuko atarabona narimwe icyo Imana yamufashije mu buzima bwe.
Avuga ko niba abantu bemeza ko Imana yamufashije, bakwiye kuyibwira ntizongere kumufasha cyangwa se ikamwereka ikimenyetso cyerekana ko koko ariyo yamufashije. Ariko kandi anavuga ko niba iyo Mana ifite izo mbaraga zo kumufasha yagakwiye no kujya gufasha abari ku mihanda batagira na busa. Bityo ko we ku giti adakeneye ubufasha bw’Imana na rimwe.
Abantu benshi batewe ubwoba nibyo yavuze ndetse bamwe ntibatinda kumubwira ko bidatinze azabona ko yibeshye ndetse ko yagezeho ari Imana.