Uyu mugore twakwita ko anakuze yitwa Deborah Babu w’imyaka 60, akomoka muri California muri America, uyu yafashe urugendo rutajya rupfa kwisukirwa maze feri ayifungira muri Tanzania aho yari aje gushyingiranywa n’umu masayi ukiri muto.
Uyu mukecuru yahuye na Saitoty Babu w’imyaka 30 mu gihugu cya Tanzania, ndetse bahise bakora ubukwe gakondo bwaba masayi (Masai) muri 2018 ariko kandi ejobundi muri 2022 baza no gukora ubukwe busanzwe bwa kizungu. Aba bakimara kubana, uyu mugabo Saitoty benshi baramunnyeze cyane bavuga ko atarongoye umugore ahubwo ibyo akoze ari ukwishakira ibyangombwa bizamujyana muri America, ibintu yamaganiye kure akavuga ko ari abashaka guca intege umubano we na Deborah.
Uyu mugore w’umuzungu wakoze uru rugendo rwa kilometero zibarirwa mu 9000, avuga ko nubwo abantu bakunda kwibasira umugabo we bamuziza ko yarongoye umukecuru, we ngo ntabwo bimuca intege kuko akunda cyane umugabo we ndetse ashimishwa cyane nuko barikumwe. Deborah w’imyaka 60 arusha umugabo we imyaka 30 yose, akomoka mu mujyi wa sacramento muri America, kuri we ngo ntabwo yigeze atekereza ko azigera akundana n’uyu mugabo ubwo yageraga muri Tanzania bwa mbere.
Deborah kandi ngo aza muri Tanzania yazanye n’umukobwa we w’imyaka 30, ibi bivuze ko umukobwa we angana n’umugabo baherutse gushakana. Aba bombi ubu bibera muri Tanzania ndetse barishimye cyane. Deborah ngo ababazwa cyane nuko abantu basesereza umugabo we bamushinja gushaka ibyangombwa byo kujya muri America abinyujije mu gushaka umugore w’umuzungu, kandi mu by’ukuri azi neza ko umugabo we Saitoty ngo atanakeneye kujya kuba muri America.