Uyu mwana w’umukobwa yafatanywe imbunda agiye kurasa mwalimu wamutegetse kwiyogosha.

Uyu mwana usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya leta ryitwa Ikot Ewa muri Nigeria, yafatanywe imbunda ku ishuri aho yavuze ko yari agiye kurasa umwalimu umwe mu bamwigisha.

Uyu mukobwa ukiri muto abajijwe icyatumye yitwaza imbunda agiye ku ishuri, yavuze ko yari afite umugambi wo kurasa mwalimu wari wamutegetse kogosha umusatsi we yari yashyizemo amabara. Uyu kubw’amahirwe yafashwe ataragera ku mugambi we mubisha ndetse hahita hitabazwa abasirikare ngo bakurikirane icyo kibazo cy’imbunda yari yinjiye mu banyeshuri.

Uyu mwana kandi yahise atabwa muri yombi, dore ko akurikiranyweho umugambi mubisha wo kwica arashe, ibyo rero bikaba byatuma adahita asubira mu ishuri atabanje kugororwa.

[kwamamaza]

Abanyeshuri cyane cyane b’abakobwa n’imisatsi yabo, n’ikibazo gikunda gushyamiranya abanyeshuri naba mwalimu babo cyangwa se n’abayobozi b’ikigo.

VIDEO WAREBA