spot_img

Wa musifuzi Messi yashinje kubasifurira nabi yahise yirukanwa mu gikombe cy’isi.

- Advertisement -

Uyu musifuzi mpuzamahanga ukomoka muri Espanye witwa Antonio Mateu Lahoz bivugwa ko yirukanywe mu mikino y’igikombe nyuma y’umukino yasifuye wahuje Argentine na Holande ariko ukaza kurangira mu buryo butavuzweho rumwe.

Ku ikubitiro kizigenza Lionel Messi niwe wayoboye abandi mu kunenga imyitwarire y’uyu musifuzi, ni nyuma yuko uyu musifuzi yatanze amakarita y’umurengera muri uyu mukino maze nayo agatuma yibazwaho na benshi. Nibwo bwa ,mbere byari bibayeho mu gikombe cy’isi ko abakinnyi 15 babona amakarita y’umuhondo mu mukino umwe ndetse uwitwa Denzel Dumfries w’ubuholandi agahabwa umutuku umukino urangiye.

- Advertisement -

Abatoza ba Argentine nabo nibamwe mu babonye amakarita y’umuhondo, nyuma yibi byose biravugwa ko uyu musifuzi yaba yamaze kwereka umuryango ahanini biturutse ku kuntu abantu bamunenze bikomeye nyuma y’uyu mukino. Bivugwa ko ntawundi mukino azongera gusifura muriri rushanwa ndetse ko yahise yirukanwa mu gikombe cy’isi. nubwo Argentine ariyo yakomeje kuri za penaliti ariko abakinnyi ba Argentine ni bamwe banenze bikomeye uyu musifuzi ndetse byageze naho bavuga ko atari ku rwego rwo gusifura irushanwa rikomeye nk’igikombe cy’isi.

- Advertisement -

Nyuma y’uyu mukino Messi yaravuze ati: “ntekereza ko FIFA ikwiye kwita kukintu nk’iki, ntibikwiye ko bazana mwene aba basifuzi ku mukino uri ku rwego nk’uru ndetse ufite mwene iki gisobanuro” “ntibikwiye ko umusifuzi ananirwa kuyobora umukino bigeze aha” byageze naho umuzamu wa Argentine we avuga ko uwabasifuriye nta kamaro yari afite mu kibuga. Emi Martinez ati: “uyu musifuzi byose yabyihereye abo twari duhanganye, yaducurikiyeho ikibuga kandi twari hejuru mu mukino”

Mateo Lahoz asanzwe ari umusifuzi ukomeye muri Espanye, gusa yagiye ashinjwa kenshi n’abafana ba Barcelona ko asifurira nabi ikipe yabo ndetse akashinjwa kuba umufana ukomeye wa Real Madrid.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles