spot_img

Wa musifuzi wirukanywe mu gikombe cy’isi yongeye gukora amahano iwabo.

- Advertisement -

Uyu musifuzi wamenyekanye cyane mu gikombe cy’isi kubera gutanga amakarita menshi mu mateka, yitwa Mateu Antonio Lahoz akaba akomoka muri Espanye. Uyu yongeye kwigaragariza isi bikomeye nyuma yo gutanga amakarita atatu y’umutuku mu minota itatu gusa.

Ni mu mukino wahuzaga FC Barcelona n’umukeba wabo Espanyol waje kurangira ari igitego 1-1. Icyakora Mateu Lahoz ntabwo yatunguye abantu kuko mu gikombe cy’isi nibwo izina rye ryamenyekanye cyane kurusha ahandi hose, ubwo yasifuraga umukino wa Argentine n’Ubuholandi ukaza kurangira atanze amakarita yose hamwe 16. nibwo bwa mbere byari bibayeho mu mukino ko haboneka amakarita angana gutyo.

- Advertisement -

- Advertisement -

Muri uyu mukino wa Barcelona na Espanyol waje kurangira nabwo atanze amakarita 17 arimo 15 y’umuhondo ndetse na 2 z’umutuku kuko iya gatatu yaje kwisubiraho akayikuraho. Ntibizwi niba nubu Lahoz azakurikiranwa ndetse akaba yahanwa nkuko byagenze mu gikombe cy’isi ubwo abakinnyi ba Argentine bamwaganye bikomeye nubwo bari batsinze, ariko kugeza ubu ishyirahamwe rya football muri Espanye ntacyo riratangaza ku bijyanye nuyu musifuzi.

Uyu asanzwe ashinjwa kuba ari umufana ukomeye wa Real Madrid bityo bakavuga ko ntanarimwe ashobora korohera ikipe ya Barcelona. Icyakora bigaragara ko imyanzuro ye mu kibuga iba itoroshye kuko amaze guca agahigo ko gutanga amakarita menshi mu mukino w’ababigize umwuga.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles