Wa musore w’umumotari watoye miliyoni 50 akazisubiza nanubu akomeje guhabwa urw’amenyo. Irebere nawe…

Uyu musore ukiri muto usanzwe utwara abantu kuri moto, yatoye amafaranga yifuzwa na benshi ku isi, maze ayasubiza umugore w’umuherwe wari wayataye, kuri ubu uyu musore avuga ko bari kumukwena cyane bikomeye, ndetse bamwe bajya kure bakavuga ko atazapfa akize mu buzima bwe bwose.

Uyu musore witwa Emmanuel Tuloe w’imyaka 18, yatoye ibihumbi 50 by’amadorali ya America (arenga miliyoni 50 Rwf) maze yiyemeza kuyasubiza nyirayo nyuma yuko yumvise ari gusaba uwayatoye ngo ayamusubize. Uyu Tuloe ukomoka muri Liberia yavuye mu ishuri nyuma gato yo kurangiza amashuri abanza maze ajya gushaka imibereho kuko atari yorohewe n’ubuzima.

Inshuti ze zaramusetse bikomeye ubwo moto ye asanzwe atwara yahuraga n’ikibazo mu muhanda, maze baramwanjama baramuseka bikomeye bamubwira bati nigute Imana ikwihera amafranga ukayasubiza. Uyu musore avuga ko ubu arembejwe nabamuseka buri munsi, bakamubwira ko mu buzima bwe bwose atazigera akira, azibanira n’ubukene kugeza apfuye.

Uyu musore akimara gutora aya mafaranga yahise ayaha nyina wabo ngo ayamubikire, bidateye kabiri yumvise nyirayo witwa Yancy ari kuyarangisha kuri radio, maze umusore yihutira kuyamusubiza. Akimara kuyamuha, uyu musore bamuhembyemo ayangana ni 1500 y’amadorali (miliyoni imwe n’igice Rwf) bamuhembye kandi nibindi bikoresho birimo matela ndetse umusore akaba yaravuze ko azahita ayiha nyina.

Avuga ko ubwo yari ari kwa madamu Yancy nyirimafaranga, bari kwishimira ko babonye amafaranga yabo yari yabuze. Abantu bamubwiye nabi bikomeye. Sibyo kuko byasabye ko ahita ataha cyane ko bamwe mubari bahari banamuteye ubwoba cyane. Icyakora avuga ko hari nabandi bacye bamushimiye cyane kuri ubwo bunyangamugayo bwe, gusa kuri we akaba atitaye kubamunnyega kuko mubyo yakoze ntacyo yicuza na kimwe.

[kwamamaza]

Uyu kandi asaba abamotari bagenzi be, kujya bagira umutima wo gusubiza ibyo batoye, kuko baba batazi ahazaza icyo habahishiye.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*