Wari uziko inyogosho ya kinyarwanda izwi nk’amasunzu iri muzikoranye ubuhanga kurusha izindi ku isi.

Inyogosho izwi ku izina ry’amasunzu ikomoka mu Rwanda rwa kera, ariko yatangiye kumenyekana cyane hanze y’u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1920, ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda ndetse bagafasha n’abanyarwanda benshi kujya mu mahanga ya kure y’u Rwanda.

Kuva ubwo rero amasunzu yatangiye gutangaza benshi ndetse kugeza nanubu yaba mu mafoto cyangwa se kubona n’umuntu uyifite usanga ari ibintu bikoranye ubuhanga. Kuva mu myaka yo hambere wasangaga abantu benshi ariyo bafite ku mitwe yabo ndetse nanubu haracyiyogoshesha. Ubundi gushyiraho iyi nyogosho byabaga ari ikimenyetso cy’ishema n’ubutwari mu Rwanda.

Amasunzu yari ahagarariye ibintu byinshi mu muco wa Kinyarwanda, yaba ku bagore ndetse no ku bagabo. Urugero nkiyo umugabo yayishiragaho agiye ku rugamba byabaga bigaragaza ubudahangarwa n’ubutwari bwe kandi akaba yerekanye ko yaje ku rugamba yiteguye n’umutima ukomeye. Iyo umugore yashyiragaho iyi nyogosho byagaragazaga ko akiri umukobwa kandi akiri n’isugi.

Icyakora abakobwa bashyiragaho amasunzu mu gihe batararongorwa ariko iyo bamaraga gushaka abagabo barekaga imisatsi yabo igakura cyane nk’ikimenyetso cyuko bamaze kuba bakuru. Amasunzu uretse no kuba arushya kuyogosha ariko nanone ntibyakorohera buri wese kuyagira kuko usanga bisaba umuntu ufite umusatsi mwinshi cyane.

[kwamamaza]

VIDEO WAREBA