spot_img

Wari uziko mu Buholandi gereza zimwe zafunze imiryango kubera kubura abanyabyaha? Irebere inkuru itangaje. 

- Advertisement -

Igihugu cy’ubuholandi ni igihugu kibarizwa ku mugabane w’uburayi ariko kigira udushya twinshi twihariye tuzagenda tugarukaho, kuriyi nshuro tugiye kubereka ukuntu iki gihugu ubu cyabuze abantu gifunga bikarangira gereza zimwe zifunze imiryango.

Minisitiri w’ubutabera muriki gihugu yavuze ko kuva muri 2014 hagiye habaho kugabanuka cyane kw’imfungwa mu magereza anyuranye, ibi rero ngo byatumye habaho gufunga imiryango kw’amagereza agera ku munani ndetse n’ibigo bitatu by’igororamuco. Ibi rero ngo byateye igihombo kinini ku bakozi bakoreraga ayo magereza batakaje akazi ndetse n’abacuruzi bacuruzaga biturutse kurizo mfungwa zabaga ziri murayo magereza.

- Advertisement -

Uku kugabanuka cyane kw’abanyabyaha muriki gihugu ngo ahanini byatewe nuko igihugu cyagiye kibanda akenshi mu kuzamura imibereho y’abanyagihugu ndetse bakagabanya buri kintu cyose cyatuma abaturage bijandika mu byaha. Bimwe mu byakozwe kandi harimo nko kuba harashyizweho ubukangurambaga buhereye mu nzego zo hasi, gutanga ubutabera buboneye ndetse no gushaka ibindi bihano bihabwa abanyabyaha bitari ugufunga muri gereza.

Icyakora gufunga imiryango ku magereza si ubwa mbere bibaye cyane cyane ku mugabane w’uburayi kuko mu bindi bihugu nka Denmark, Suede n’Ubudage nabo bafunze amagereza menshi biturutse ku kubura abo bafungira murayo magereza.

- Advertisement -



Ibi rero byatumye ibindi bihugu bitangira gutekereza kuburyo habaho gahunda yo gushaka umuzi w’ikibazo cy’ibyaha kurusha uko bihutira gufunga buri wese uketsweho akantu niyo kaba gato agahiga ajyanwa mu munyururu. Gusa burya siko abantu babona kimwe ibintu niyo byaba byiza kajana kuko bamwe bafashe uku gufunga imiryango kw’amagereza nk’ikibazo gikomeye kizatuma abantu batakaza akazi ndetse bakavuga ko bakemanga umutekano w’abantu muri rusange ku kuba bamwe mu bantu bakoze ibyaha bikomeye bararekuwe ubu bakaba bidegembya.

Icyakora uko byamera kose Ubuholandi benshi bavuga ko bwakabaye intangarugero kubindi bihugu bavuga ko aho gushora menshi mu gushyiraho ibihano ku banyabyaha ahubwo byakabaye bishora menshi mu kwirinda ibyaha ndetse no kwegera abaturage bagakangurirwa kubyirinda.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles