Waruziko umwana w’imyaka 13 ariwe uherutse gukura isi yose kumurongo kuri WhatsApp na Facebook. Dore ibitangaje kuri we tutabwiwe.

Kuwa 04 Ukwakira 2021 urubuga rwa Facebook ndetse n’izindi mbuga ziyishamikiyeho arizo WhatsApp, Messenger na Instagram, byavuye ku murongo ndetse icyo gihe bimara amasaha agera kuri atandatu bitaragaruka ku murongo.

Izo mbuga ubwo zasubiraga ku murongo, umuyobozi wa Facebook bwana Mark Zuckerberg yagaragaye asaba imbabazi z’ibyabaye ariko muburyo butangaje ntiyigeze asobanura ikibazo cyabayeho kugira ngo izo mbuga ziveho. Imbuga zinyuranye za internet na group zinyuranye za facebook byatangiye kunyuraho amakuru yiswe ibihuha yavugaga ko kuzima kwizo mbuga byaturutse ku mwana w’imyaka 13 ukomoka mu bushinwa.

Ibinyamakuru mpuzamahanga ariko byegamiye kuri America, byavuze koi zo mbuga zakuweho n’ubushinwa ariko nta makuru afatika agaragaza uburyo ubushinwa bwabigizemo uruhare. Reuters yo mu bwongereza yo yareruye ivuga ko umuhanga kubya mudasobwa (hacker) ukomoka mu bushinwa witwa “Sun Ji Su” ariwe muntu uri inyuma y’ivaho rya facebook, whatsapp na Instagram, icyatangaje kurushaho nuko uwo mu hacker afite imyaka 13 gusa y’amavuko.

Sun Ji Su kuva izo mbuga zavaho, yashakishijwe cyane kumbuga za internet na twitter, n’abantu bifuzaga kumumenyaho byinshi, ni mugihe kandi abantu bari bicaye bibaza bati nibiki bibaye kugira ngo izo mbuga zivireho rimwe ku isi hose.

Uyu mwana kandi uretse gukuraho facebook, whatsapp na Instagram yagiye kure abuza n’abakozi bamwe na bamwe ba facebook kwinjira mukazi aho bakorera kuko yari yamaze guhagarika, uburyo bifashishaga binjira mubiro byabo.

Bivuze ko bitari bigishoboka ko bafungura inzugi z’ibiro byabo, bisanzwe byifashisha ikoranabuhanga nubundi. Sibyo gusa kandi kuko mu masaha asatira atandatu ibi byose bihagaze Zuckerberg yari amaze guhomba miliyari zisaga zirindwi z’amadorali, bigaragara ko uyu mwana yamufashe kumunwa koko.

[kwamamaza]

Hari umwana w’umuhanga waba uzi urusha uyu?

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*