Wrestling bamwe babyita kaci (catch), Ese koko iyi mikino ibaho cyangwa n’ikinyoma? Menya byinshi byateye benshi urujijo.

Kugeza n’ubu hari impaka nyinshi kuriyi ngingo, abakunda uyu mukino bati niwo mukino wa mbere uryoha ku isi. Abatawukunda nabo bati nimugenge nizo filimi zanyu, biriya ntabwo bibaho. Ariko se muby’ukuri nigute imikino ikinwa n’abantu bamwe tuzi ku isi yaba ari ikinyoma? Ariko se kurundi ruhande ni gute mu mukino usanzwe bagukubita inyundo ukabyuka, ugakomeza kurwana.

Ibi byose kimwe n’ibindi tutavuze tugiye kubiva imuzi maze tuguhe ukuri kuzuye ku mikino yayobeye benshi yitwa “Wrestling” abenshi bazi nka “catch” arinabyo twita gukirana mu Kinyarwanda.

Ubusanzwe Wrestling n’imikino nk’iyindi yose itegurwa ku isi, uyu mukino ndetse ubumbiye mu ishyirahamwe ryawo ku isi rizwi nka “WWE” World Wrestling Entertainment” ubwa mbere iri shyirahamwe ryahoze ryitwa “WWF” World Wrestling Federation kugeza mu mwaka wa 2002 ubwo bahinduraga izina bikitwa WWE.

Imwe mumpamvu yabateye guhindura izina nuko bari bajyanywe munkiko n’ikigo cyitwaga World Wide Fund cyafashaga abababaye kandi nacyo cyikifashisha impine ya WWF, aba rero bagiye kurega abategura iyi mikino ko bakoresheje inyuguti zabo batabasabye uburenganzira.

Wrestling rero ni umukino uberamo byinshi, bimwe muribyo harimo ibiba bya nyabyo ari ukuri, nkaho uzabona umuntu bamuterura bagakubita hasi, burya biba ari ukuri. Ariko nanone hari bimwe bashyiramo biba byateguwe ariko atari ukuri, ariko nanone ushobora kubireba ukibwira ko aribyo kandi ataribyo. Abakunda gukurikira iyi mikino cyane muribuka ko harinkaho uwitwa Triple H (HHH) akubita umuntu bikarangira agiye no kumuhamba, biriya byo ni bimwe mu bitegurwa kugira ngo baryoshye ibirori, ariko mu by’ukuri ntabwo biba ari ukuri.

Icyakora nubwo twababwiye ibijyanye na WWE siko abakirana bose babarizwa mu ishyirahamwe rya WWE, ahubwo bagenda baba muyatandukanye bitewe n’ibihugu baturukamo. Nubwo abazwi cyane usanga baba muri amerika, ariko ibihugu nka Mexique n’ubuyapani, naho uyu mukino wateye imbere cyane kandi baba bafite urugaga bahuriyemo. Andi mahuriro azwi ninka New Japan Pro Wrestling (NJPW), All Elite Wrestling (AEW), Consejo Mundial de Lucha Libre (CMLL) nandi agiye anyuranye ushobora kwibonera kumbuga zitandukanye za internet.

Muri Wrestling kandi ntabwo habamo iriya mirwano mubona gusa, ahubwo habamo n’ibindi byinshi birimo nka “Smackdown” ibizwi nko gupezanya (kumvana imbaraga), harimo kandi ibizwi nka Money in the Bank, aho bamanika amafaranga mugikapu bakacyimanika hejuru cyane, maze abantu bakarwanira kuyamanura. Uyagezeho mbere ahita ayatwara.

Bigenda bite ngo umuntu atsinde umukino muri wrestling?

Hari uburyo bunyuranye bwo gutsinda umukino:

Uburyo bwa mbere bwitwa “Pin/Pinfall: abakina ari babiri, umwe muribo aba agomba gukubita undi akamunaniza. Iyo ubonye wamunanije bikomeye, umurambika hasi ukamutsikamira, iyo atabashije kukwigaranzura mu masegonda atatu, uba umutsinze.

Uburyo bwa kabiri bwitwa “Submission”, ni igihe muba muri gukina maze umwe yakumva bamurembeje atakibasha guhangana ahita afata kumigozi izengurutse ikibuga. Iki n’ikimenyetso cyuko umanitse amaboko.

Uburyo bwa gatatu bita “Knock Out”: ni igihe umuntu bamukubita ikintu (nk’igipfunsi) akagwa hasi maze akananirwa kubyuka mu gihe cy’amasegonda 10. Aha naho uba utsinzwe umukino.

Ubundi buryo bwitwa Count-Out: hano ni igihe bagukubise ukajya hanze y’ikibuga, iyumaze amasegonda 10 utaragaruka mu mu kibuga uba utsinzwe umukino

[kwamamaza]

Ubundi buryo bwitwa Disqualification: hano ni igihe umusifuzi yemeje ko wakoze amakosa atemewe, uhita usezererwa ndetse nabwo ukaba utsinzwe umukino.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*