spot_img

Yagenze kilometero zirenga 3000 agiye guhura n’umukunzi we birangira yishwe.

- Advertisement -

Uyu mugore witwa Blanca Arellano yari afite imyaka 51 akomoka muri Mexico, akaba yari amaze igihe ashakisha uwo bakundana. Uyu yaje guhura n’umugabo wo muri Peru kumbuga za internet maze umugore yiyemeza kurira indege akajya kumureba avuye iwabo Mexico akerekeza muri Peru kuko yakekaga ko yaba abonye umukunzi wa nyawe.

Mu mpera z’ukwezi kwa cumi gushize Arellano yafashe indege kuva iwabo muri Mexico yerekeza mu mujyi wa Lima muri Peru, agiye kureba uyu yitaga umugabo we witwa Juan Pablo Jesus Villafuerte, w’imyaka 37. Ahantu ha nyuma abamukurikiye bamubonye ni mumujyi wa Huacho aho Villafuerte yari atuye, abagize umuryango wuyu mugore baheruka kumuvugisha kuri 07/11/2022 avuga ko yari ari muri uwo mujyi.

- Advertisement -

Abayobozi bakoze iperereza bavuga ko bwa nyuma uwo mugore avugana na mwishywa we yavugaga ko yageze aho ajya ndetse agahura nuwamujyanye bityo n’urukundo rwabo rukaba rumeze neza. Gusa nyuma y’ibyumweeru bibiri batongeye kumva akanunu ke wa mwishywa we yihutiye gusaba ubufasha kuri twitter kugira ngo afashwe gushakisha mwene wabo waburiwe irengero. Uwo mukobwa yagize ati: “sinigeze ntekereza ko nagera muribi bihe bikomeye gutya, gusa uyu munsi ndagira ngo mumfashe gukwirakwiza ubu butumwa kugira ngo mbashe kubona umuntu nkunda cyane mu muryango wange ariwe masenge wange witwa Blanca Olivia Arellano Gutierez waburiwe irengero kuwa mbere tariki ya 07/11 mu gihugu cya Peru. Mfite impungenge ku buzima bwe”

- Advertisement -

Abagize umuryango wuyu mugore bavuga ko mbere yuko yerekeza muri Peru Blanca na Villafuerte bari bamaze igihe bakundana ariko kurubuga rwa internet, bivuze ko batari baziranye. Gusa ngo batangiye kugira ubwoba bwuko mwene wabo ashobora kuba yarishwe, ubwo bamuburaga ku mirongo yose ndetse babaza na wa mugabo yagiye kureba akababwira ko bananiranywe ndetse ko umugore yagiye gufata indege imugarura muri Mexico.

Villafuerte ati: “ndizera ko ameze neza, gusa uruhare rwange rwararangiye ndetse ubu ntacyo nakora, kugeza ubu ntanakimwe nzi k’uko ameze ariko ndumva mfite umubabaro mwinshi. Phone ye ishobora kuba yaragize ikibazo cyangwa se umuriro waramushiranye. Gusa mutuze ndizera ko mu minsi micye azaba abagezeho aho muri Mexico.

Gusa nyuma yo gutanga intabaza ndetse igakwirakwizwa n’abantu benshi, polisi yo muri Peru yatangiye iperereza ryimbitse, ndetse mu minsi micye batangaje amakuru mabi cyane avuga ko wa mugore ashobora kuba yarishwe. Nyuma y’umunsi batangaje ibi baje kandi kuvumbura umutwe udafite isura ndetse nyuma baza kubona igihinba kitariho ibindi bice, baje kumenya ko ari arellano biturutse ku rutoki babonye rwaraciwe rukirimo impeta yuyu mugore. Bidatinze uyu mugabo villafuerte yatawe muri yombi cyane ko ariwe muntu wakekwaga wenyine, ubu ashinjwa ubwicanyi ndetse no gucuruza ibice by’imibiri y’abantu.

Sibyo gusa kandi kuko uyu mugore akimara kuburirwa irengero villafuerte yakomeje gupostinga ibijyanye n’ibice by’imibiri y’abantu kuri tiktok ye, uretse ibyo kandi kuko polisi yanasanze amaraso menshi mu nzu y’uyu mugabo.

Ubwicanyi nkubu bukunda kubaho cyane cyane kubantu bahuriye kumbuga nkoranyambaga, rero buri wese akwiye kwitonda mbere yo kujya guhura n’umuntu badasanzwe baziranye kuko bishobora kurangira bimugendeye nabi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles