spot_img

Yamaze imyaka 28 yarahawe igihano cyo kutabonana n’umuntu uwariwe wese. Menya ubuzima bw’iyi mfungwa yihariye ku isi.

- Advertisement -

Iyi mfungwa bivugwa ariyo yamaze igihe kinini muri kasho, yigeze kuvuga ku buzima bwe yamaze afungiwe ahantu ha wenyine ndetse avuga ukuntu yamaze imyaka ikabakaba 30 nta muntu numwe arabasha guca iryera mu maso ye.

Thomas Silverstein azwi nk’umuntu wa mbere ku isi wamaze igihe kinini mu kato, urukiko rwategetse ko amara imyaka 28 afungiwe ahantu ha wenyine ndetse nta muntu numwe babonana. Muri rusange uyu yafunzwe imyaka 42 bivuze ko indi 14 yayifunzwe muri gereza bisanzwe hamwe n’abandi bantu. Mu myaka 69 yabayeho, uyu igera kuri 36 ya nyuma ishyira iherezo ry’ubuzima bwe yayimaze muri gereza mbere yuko apfa muri 2019.

- Advertisement -

Bwa mbere afungwa yari afite imyaka 19 gusa, yahamijwe icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, ariko nyuma yaje kongera gukatirwa igihano cya burundu y’umwihariko azira kuba yarishe imfungwa ebyiri ndetse n’umurinzi wa gereza. Iyo umuntu akatiwe igihano nk’iki muri America biba bivuze ko atazigera arekurwa na rimwe hatitawe ku cyaba cyabaye cyose, uyu muntu aba agomba gufungwa kugeza arangije igihano cye uyu rero yagombaga kumara ubuzima bwe bwose uko byagenda kose.

Muri 2011 uyu yajyanye ikirego mu rukiko arega urwego rw’amagereza ko rwahonyoye itegeko nshinga rya America ubwo rwiyemezaga kumufunga imyaka 28 yose nta muntu bavugana ndetse nta muntu abona. Ibi rero we yavuze ko ari ukurenga ku itegeko rigena ibihano bikakaye ndetse bikabije.

- Advertisement -

Uyu mugabo avuga ko ubwo yari muri kasho, yari afungiye ahantu habi cyane, ati: “narindi mu kumba gato cyane kuburyo nahagararaga nkakora ku nkuta zombi, hejuru kandi kari kagufi kuburyo umutwe wange wakoraga hejuru, igitanda cyanganaga nicyumba ndetse muricyo cyumba ntakindi kintu cyabagamo, hari hubakishijwe ibyuma bikomeye cyane (steel) ndetse hateye irangi ry’umweru hose hose”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles