spot_img

Yanze ko turyamana tutarakora ubukwe, none nasanze nta gitsina agira. Uyu mugore yavuze agahinda ke abantu barumirwa.

- Advertisement -

Uyu mugore w’imyaka 27 yashyize ku mbuga ubuhamya bwe bugendanye n’ubukwe bwe ndetse agaragaza ukuntu umugabo we yamubeshye mbere yuko bakora ubukwe. Uyu mugabo ngo buri gihe yangaga kuryamana nuyu mugore bakiri aba fiyanse ahubwo akamubwira ko bakwiye gutegereza umunsi w’ubukwe kugira ngo babone gukorana imibonano mpuzabitsina. Gusa ngo ubwo bajyaga mu kwezi kwa bucyi yatunguwe no gusanga umugabo afite agatsina gato cyane, mbese bimeze nkaho nta gitsina agira.

Uyu mukobwa ngo yasabaga fiyanse we ko baryamana batarakora ubukwe ariko umugabo agakomeza gutsimbarara avuga ko we akigendera ku muco wa kera, bityo ko adashobora gusambana mbere yuko bakora ubukwe. Gusa uyu mugore akimara kubona ingano y’igitsina cyuyu mugabo we itarengeje santimetero enye (4cm) yahise avumbura impamvu kuva na mbere yangaga ko baryamana kugeza bakoze ubukwe. Uyu mugore avuga ko bateretanye amezi atandatu ubundi bagahita batangira gupanga ubukwe mu yandi mezi atandatu. Uyu mugore igitaraganya yahise ava mu kwabucyi kuko yari amaze kubona neza ko akazi kamuzanye katazigera gakorwa.

- Advertisement -

Uyu mugore avuga ko ubusanzwe umugabo we atari umunyedini cyane kuburyo yanga gusambana nk’icyaha, ahubwo avuga ko uyu ubwe yavugaga ko akigendera ku muco wa kera aho umuntu yifata kugeza akoze ubukwe akaryamana n’umugore muburyo bwemewe n’amategeko. Uyu mugore rero akomeza avuga ko inshuro nyinshi bahuraga bakishimishanya ariko byagera ku ngingo yo kuryamana umusore agahita yitarura akamwiyaka ndetse akabyamaganira kure.

Gusa uyu mugore ku munsi wa mbere w’ubukwe bwabo ngo yabonye ko umugabo adakomeye ku muco ahubwo yatinyaga ko bamunyuzamo ijisho mbere yuko ubukwe buba bakaba banamubenga. Rero kuri ubu umugore yumvise afite akababaro kenshi ndetse avuga ko yabeshywe agahabwa amakuru atariyo kandi yarakwiye kubwizwa ukuri na mbere hose.

- Advertisement -

Ese ari nka we wamugira iyihe nama?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles