spot_img

Yariyahuye amera nk’uwapfuye ariko nyuma aza kuzuka. Irebere ubuhamya bwe ndetse nibyo yabonye.

- Advertisement -

Uyu mugore yatangaje benshi ubwo yatangaga ubuhamya bwe bw’ibyo yabonye ubwo yiyahuraga agapfa benshi bakagira ngo byarangiye ariko nyuma akaza kugaruka mu buzima.

Julie Poole w’imyaka 61 akomoka mu mujyi wa Cardiff mu bwami bw’Ubwongereza. Avuga ko yageze mu ijuru umwanya muto ndetse n’abamalayika bakamuha ubutumwa bukomeye bwanatumye agarurwa ku isi igitaraganya. Uyu ngo yabwiwe ko igihe cye cyo gupfa kitaragera ndetse ko vubaha hagiye kuza ibihe byiza.

- Advertisement -

Uyu avuga ko akiri umwana, yakorewe ihohoterwa rikomeye ririmo iryo ku mubiri, iryo mu mutwe ndetse niryo ku gitsina ibi rero ngo byatumye ku myaka 21, yiyahuza imiti ndetse uko kwiyahuza imiti kwatumye amera nk’uwapfuye ndetse abari bamuri iruhande babonaga byarangiye, muri uko gupfa kw’akanya gato rero ngo nibwo yakiriye ubwo butumwa bukomeye ariko nanone bw’ihumure, ubu butumwa ngo bwanatumye ahinduka umuntu mushya ndetse wiyemeje gufasha abantu gukira ibikomere cyane cyane byo ku mutima.
Umugore ati: “nagiye kubona ndi ahantu heza, abamalayika baraje baranzamura banjyana aho nakwita ibwami ndetse ntangira kuvuga ko ngeze imuhira, ariko barampakaniye bati oya, igihe cyawe ntikiragera”

Uyu yabwiwe ko nubwo yanyuze mu bihe bibi kandi bikomeye ariko igihe cye cyo gupfa kitaragera, sibyo gusa kandi yabwiwe ko ikiremwamuntu kigiye kugera mu bihe bishya, bitarenze umwaka wa 2032. avuga ko ibi bihe bishya ngo aruko imbaraga zose z’isi zihariwe n’abantu bacye bakazikoresha nabi kandi bakazifashisha bacisha bugufi igice kinini cy’abatuye isi.
Bityo rero nyuma y’ibi ukuri ngo kuzaganza ndetse ikinyoma giteshwe intebe kuburyo isi izasubira mu buryo ikagendera mu nzira nziza.

- Advertisement -

Ese wowe ubu buhamya ubwumva ute? Ese koko abantu barapfa bakazuka?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles