spot_img

Yatawe muri yombi amaze gutanga ruswa ngo bice umugore we

- Advertisement -

Uyu mugabo udasanzwe ukomoka mu gace ka Luweero muri Uganda, yatawe muri yombi nyuma yuko agerageje guha ruswa umuganga ngo yice umugore wuwo mugabo hifashishijwe imiti kugira bizitwe ko yishwe n’indwara.

Uyu mugabo witwa Friday Musoke ndetse n’inshoreke ye yitwa Enid Kanyonyozi bivugwa ko begereye muganga Onesmus Bainomugisha ku bitaro akoreraho maze akemera kumuha miliyoni eshanu z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 1 na 500 mu mafaranga y’u Rwanda) kugirango uwo muganga yifashishe imiti azice uwo mugore bafitanye abana bane.

- Advertisement -

Inkuru dukesha DAILY MONITOR yandikira muri Uganda ivuga ko umuganga akimara kugezwaho icyo gitekerezo yamenye ubwenge mbere maze cyose akagifata ku majwi akoresheje telefoni ye. Aba begereye umuganga ngo abafashe kwica umugore kuko bangaga ikintu cyose cyazatuma bakurikiranwa cyangwa hakagira ubakeka, aba bavuze ko iyo baza kwifashisha abicanyi bakoresha imbunda byari gutuma leta itangira iperereza ryashoboraga gutuma bafatwa.

Uyu muganga nawe yagize ati: “ibyo nakoze si ubunyamwuga gusa, ahubwo nakoze igishoboka cyose ngo nkize amagara y’uyu mugore w’umuziranenge, byatumye mpamagara inzego zibishinzwe. Nirinze guhita mbahakanira kuko byari gutuma bahita bashaka ubundi buryo bwihuta bwo kumuhitana kuko nari namaze kubona ko bamaramaje bashaka kumuhitana” uyu muganga kandi avuga ko yanabajije uyu mugabo impamvu ashaka guhitana umugore we, maze umugabo akamusubiza ko umugore amugora bikomeye ndetse akaba yaramwambuye ububasha bwose murugo nk’umugabo, yanakomeje anamubwira ko uyu mugore yamwangishije abana be bane babyaranye.

- Advertisement -

Urukiko ruvuga ko bimwe byari byatangiye no gukorwa, bavuga ko kuwa 29 Ukuboza 2022 uyu mugore Kanyonyozi yajyanye amashilingi ibihumbi 500 muburyo bwo gutangira kwishyura uwo muganga, bukeye uwo mugabo nawe yahise ahamagara muganga maze amusaba ko yamuha umuti usinziriza umugore we kuburyo azamujyana kwa muganga nta bwenge afite maze bagahita barangiza igikorwa.
Bidatinze uwo muganga yahise ahamagara police maze uwo mugabo n’umugore batabwa muri yombi ako kanya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles